Umusore witwa Habimana Fabrice wo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, yavumbuye ikoranabuhanga rishobora kumenya isura y’umuntu (Face Recognition Cloud Attendance System), rishobora gusimbura imashini abakozi bajyaga bateramo igikumwe zikabika amakuru y’igihe bagereye ku kazi.
Uyu musore w’imyaka 25 avuga ko yatekereje gukora iyi mashini nyuma yo kubona ko uburyo bwo gutera igikumwe bwari busanzwe bushobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid 19.
Habimana avuga ko ukoresha iyi mashini yavumbuye ayegereza isura ye nk’uri kwireba, nayo ikabika amakuru y’igihe icyo gikorwa kibereye, bigafasha umukoresha kumenya igihe abakozi bagereye ku kazi.
Ikindi kiyongera kuri ibyo, ni uko iyo wegereje isura iyo mashini utambaye agapfukamunwa cyangwa ukambaye nabi iragukebura, wamara kukambara neza ikabona kwemeza ko yakubonye.
Abobanura imikorere y’iri koranabuhanga rye, Habimana yagize ati “Iyo weretse isura yawe iyo mashini, ako kanya ihita yandika isaha yaboneyeho iyo sura. Iyo usohotse, wenda usoje akazi, nabwo urayiyereka igahita yandika igihe utahiye.
Niba wayiyeretse uje mu kazi wakererewe, ihita ibara iminota wakerereweho igahita iyishyira kuri raporo. Niba wasoje akazi mbere y’amasaha nabwo ihita ibigaragaza.”
Yakomeje avuga ko iri koranabuhanga magingo aya yamaze kurigeza ku biro by’akarere ka Huye ndetse no muri imwe mu mirenge y’ako karere, ndetse no mu karere ka Nyagatare.
Habimana Fabrice avuga ko iri koranabuhanga yaryigiye mu gihugu cya Malaysia, mbere yo kwerekeza muri icyo gihugu akaba yarize ibijyanye n’amashanyarazi mu mashuri yisumbuye yigiye mu Rwanda.
By’akarusho kandi kuri iyi mashini yakozwe na Habimana ngo harimo uburyo umuntu ashobora gusaba uruhushya yifashishije telefoni igezweho agahira arubona.
Ati “Hari application dushyiramo umukozi ashobora gusabiraho uruhushya, umukoresha we agahita amusubiza kuko hari ahabugenewe yuzuza ibisabwa. Iyo umukozi ari mu kiruhuko nabwo imashini irabimenya ikabitanga muri raporo ko kuva kuri iyi tariki kugeza kuri iriya umukozi yari mu kiruhuko.”
Uyu mushinga Habimana avuga ko awitezeho kuzamuha amafaranga atubutse azamufasha kwiteza imbere.
Sebutege Ange, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, yabwiye Ikinyamakuru Igihe ko kugeza ubu iryo koranabuhanga rikora neza kandi rifasha no mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Ati “Face recognition yoroshye kuyikoresha dore ko umukozi aza akarebamo gusa ubundi attendance (ubwitabire) ikaba irakozwe. Ikindi tugendeye ku bihe turimo byo kwirinda ubwandu bwa Coronavirus, byarafashije kuko ‘finger print’ byasabaga gukoramo mu cyuma, ariko iyi system yo ni ukurebamo, byatumye habamo n’ubwirinzi kandi yibutsa n’umukozi kwambara agapfukamunwa.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika bikataje mu ikoranabuhanga, ndetse ubuyobozi bukaba bukora ibishoboka byose mu gushyigikira imishinga irimo udushya mu ikoranabuhanga.
