Ibi bikubiye muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) y’igihembwe cy’ihinga cya 2025 A yasohowe kuri uyu wa 2 Kamena 2025, aho yagaragaje ko umusaruro w’ibirayi n’imyumbati wiyongereyeho naho uw’ibigori n’ibijumba uragabanuka.
Iyi raporo yagaragaje ko umusaruro w’imyumbati wazamutseho 5% ugera kuri toni 542.874. Aho kuri hegitare imwe hasaruweho toni 13,5, ku bahinzi bato, na toni 17,9 kuri hegitari ku bahinzi banini. Ni mugihe ubuso bwasaruweho iki gihingwa bungana na hegitari 40.090, nubwo hari hahinzwe hegitare 247.839.
Gusa nubwo umusaruro w’imyubati wazamutse, ubuso buhingwaho iki gihingwa bwagabanyutseho 1,3%, ugereranyije n’ubwari bwahinzwe mu gihembwe A 2024.
Uturere twa Ruhango, Nyanza, Ngoma, Kamonyi na Kayonza nitwo twaje ku isonga mu kugira umusaruro mwinshi w’imyumbati.
Uretse imyumbati ikindi gihingwa cyazamutse mu musaruro ni ibirayi, aho mu gihembwe A 2025 habonetse toni 475.785, kuri hegitari imwe nibura abahinzi bejeje toni 7,8. Abahinzi bato bejeje toni 8,7 kuri hegitari, naho abahinzi banini beza toni 11,4.
Ubuso bwose bwahinzweho ibirayi muri iki gihembwe cya 2025 A bwanganaga na hegitari 54.485, zingana n’izamuka rya 0,8% ugereranyije n’ubuso bwari bwahinzwe mu gihembwe A cya 2024.
Uturere twa Nyabihu, Musanze na Burera, nitwo twejeje cyane ibirayi.
Nubwo umusaruro hamwe wazamutse, ahandi waragabanutse kuko nko ku bigori wagabanyutseho 5%, ugera kuri toni 481.246, ibyatewe n’uko ubuso bwabihinzwemo ndetse n’umusaruro ku buso bitahindutse.
Ku bijyanye n’ibijumba, umusaruro wabyo na wo waragabanutse ku buryo bugaragara, aho ubuso byahinzweho bwagabanyutseho 13,8% ndetse n’umusaruro wabyo wose ugabanyukaho 5%. Ibi bituma ibijumba biri mu bihingwa ngandurarugo byaragabanyutse cyane kurusha ibindi muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2025 A.
Mu Rwanda, urutoki rukomeje kwiharira ubuso bunini bw’ubuhinzi, aho rwatewe kuri hegitari 268.552 muri iki gihembwe. Nubwo rugifatwa nk’inkingi ya mwamba, umusaruro warwo wagabanyutseho 1,3%, uva kuri toni miliyoni 1,3 ugera kuri toni miliyoni 1,28.

INZIRA.RW