Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko umuvuduko w’ibiciro wazamutseho 6.7% mu mezi atatu ya mbere ya 2025, mu gihe wari wazamutse ku kigero cya 5.2% mu gihembwe cyari cyabanje.
Ni mugihe BNR urwunguko rwayo rwagumye kuri 6.5%, nyuma y’uko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ukomeje kuba ku gipimo cyiza, kiri hagati ya 2% na 8% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.
Ni mugihe Banki Nkuru y’u Rwanda itanga icyizere ku banyarwanda ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko uzazamuka ku kigero cya 6.5%, mu gihe uzazamuka ku kigero cya 3.9% mu 2026. Ndetse ibiciro ku masoko bikazamanuka mu minsi iri imbere.
Kugeza ubu, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ku muvuduko mwiza, kuko mu 2024 bwari bwazamutse ku kigero cya 8.9%. Gusa ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka byagabanutseho 3% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2024.
Ku rundi ruhande ariko iyi mibare ntiyabujije ko bimwe mu byoherezwa mu mahanga byiyongereye, birimo amavuta yo guteka, amabuye y’agaciro, ibyuma, ikawa n’imyambaro.
Mu mezi atatu ya 2025, ibitumizwa mu mahanga byo byiyongereyeho 5.8%, bitewe n’ibikoreshwa mu nganda, cyane cyane imashini. Ibi byatumye icyuho cy’ibyo u Rwanda rwohereza n’ibyo rutumiza mu mahanga kigera kuri 10.8% mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Ibi byatumye ifaranga ry’u Rwanda, agaciro karyo kagabanuka ugereranyije n’idolari (depreciation), aho kagabanutseho 2.46% kugera muri Mata, 2025. Naho mezi ane ya mbere ya 2024, iri gabanuka ryari 2.47%.
Mu rwego rwo kurushaho gukumira ko ubukungu bw’u Rwanda bujya hafi, Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, u Rwanda ruzatangira kugura zahabu mu rwego rwo kurinda ihungabana ry’ifaranga n’ubukungu bw’u Rwanda.

INZIRA.RW