Koperative Umwalimu SACCO yatangaje ko mwaka ushyize wa 2023 binjije inyungu ingana na miliyari 16,9 Frw.
Kuri uyu wa kabiri tariki 26 werurwe 2024 mu nama ya 28 y’Inteko rusange y’ Umwalimu SACCO yareberaga hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2023, niho hagaragarijwe ko inyungu yazamutse ku gipimo cya 39% ugererangije n’u mwaka wa 2022.
Umuyobozi mukuru w’Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence avuga ko kugira ngo izi nyungu zigerweho byanyuze muri serivice nziza zahawe abanyamuryango, kandi habayeho kugabanya amafaranga yakoreshwaga ku mirimo imwe n’imwe kuko ubu imyinshi isigaye ikorwa n’ikoranabuhanga, ndetse n’abanyamuryango bahawe inguzanyo bishyuye neza nk’uko byari biteganijwe.
Inguzanyo zatazwe mu mwaka wa 2023 zingana na miliyari 194.6Frw, izo nguzanyo zikaba zariyongereye ku gipimo cya 34% ugererangije n’izatanzwe mu 2022 zanganaga na miliyari 145.5 frw.
Koperative Umwalimu SACCO yatangijwe mu mwaka wa 2006 ifite intego yo kuzamura iterambere rya mwarimu ibinyujije mu kubaha inguzanyo yunganira umushahara.
Mu mwaka wa 2008 nibwo Koperative Umwalimu Sacco yatangiye guha abarimu inguzanyo ikabaka urwunguko rwa 11% ku barimu bigisha mu mashuri ya leta ndetse na 14% ku barimu bigisha mu bigo byigenga. Kugeza ubu Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango 134,848.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW
Hello