Ihuriro ry’Inama y’Urubyiruko rwo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza Commonwealth rusaga 350 ruteraniye i Kigali yakomeje harebwa ibigikenewe gukorwa kugira ngo urubyiruko rugire uruhare mu iterambere rirambye.
Mu biganiro byagiye bitangwa muri iyi nama hagiye hagarukwa ku ngingo zitandukanye zigamije kwereka urubyiruko amahirwe ahari mu gutanga umusanzu wabo mu kubaka iterambere ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth byifuza.
Abatanze ibiganiro kandi bibanze ku ngamba zo gufasha urubyiruko ku byakorwa ngo urubyiruko rubashe kumena inzitizi ziri mu nzira y’iterambere runyuramo no guhangana nazo binyuze mu nzira y’inzitane ariko bakiteza imbere bakanateza imbere ibihugu byabo.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda UNDP Maxwell Gomera yifashishe inkuru ya mama we ubwo yari akiri umukobwa ngo yatangije umushinga muto ariko abura uwo kumwizera mu bigo by’imari ku buryo yagurizwa.
Yagarutse gato ku mateka y’ubuzima bwe yabayemo aho yavukiye muri Zimbabwe n’uburyo mama we yari azi gutanga serivisi nubwo yari umucuruzi ucirirtse w’inyanya mu rwego rwo gushakira abana be imibereho.
Yakomeje agira ati “Mama wanjye yari azi neza buri serivisi umukiliya we akeneye bitandukanye no kuba amwe mu mabanki kuri ubu atabizi, ariko nziko yari afite inzozi zo kuzaba mu nzu nini cyane.”
Maxwell Gomera yagaragaje ko kimwe n’inkuru y’umubyeyi we yo kubura amafaranga ndetse n’imishinga iri kuzamuka mu iterambere by’umwihariko urubyiruko kimwe mu bibazo bikomeye ruri guhura nabyo ni ikibazo cyo kubona no kugera kuri serivisi zitandukanye z’amafaranga.
Yakomeje agira ati “Kimwe mu bibazo ishoramari rito muri Afurika cyangwa imishinga ikizamuka iri guhura nacyo ni ukubona serivisi z’imari. Kubona amafaranga akenewe kandi mu gihe nyacyo. Bari gusubizwa inyuma ku kubona amafaranga, nta nubwo amakuru bafite ku isoko ahagije kandi nyamara ntibari kubona n’ubujyanama nyama nibo ahazaza.”
{{Kugirirwa icyizere no guhabwa inshingano}}
Umuyobozi w’Inama y’Urubyiruko mu bihugu byo muri Carraïbes, Kandelle Vincent ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikenewe gukemurwa mu buryo bwihuse ari uguha urubyiruko umwanya mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.
Ati “Guha umwanya urubyiruko no kwirwizera mu gufata ibyemezo, birashoboka ko buri gihe utanabikora neza ariko biguha amahirwe yo kwiga. Ntekereza ko nidukora ibyo ngibyo, urubyiruko rugahabwa ayo mahirwe, bizatuma imbere heza hifuzwa hagerwaho.”
Kandelle Vincent kandi yavuze ko mu guteza imbere urubyiruko, hagakwiye no kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose ahubwo hagatezwa imbere urubyiruko nta n’umwe usigaye inyuma.
Umuyobozi Uhagarariye Urubyiruko mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Chido Mpemba yagaragaje bigendanye n’icyerekezo cya Afurika cya 2063, urubyiruko ari rwo rufite nkingi y’iterambere ry’uyu mugabane.
Ati “Nitunagendera ku mibare, turasanga urubyiruko ari rwo rugize umubare munini. None ni gute turaza gufata wa mubare munini w’abaturage tukawubyazamo ubushobozi bwifuzwa? Mfite inzozi ko ahazaza hagiye guha umwanya urubyiruko, urubyiruko dufite uyu munsi dukwiye kuruha amahirwe.”
Umuyobozi wa Mastercard Foundations Reeta Roy, ku rwego Mpuzamahanga yavuze ko hari ibintu bitatu by’ingenzi urubyiruko rukwiye kugira rukigira hamwe no guharanarira iterambere ry’igihugu.
Ati “Ikintu nasaba inzego z’abikorera ni uko bakumva urubyiruko ndetse zikagira n’icyo zikora. Murabizi ko twe nka MasterCard Foundation dukora ibishoboka kugira ngo tureme amahirwe ku rubyiruko”.
{{Ibibazo bikwiye kuvamo igisubizo}}
Umwe mu rubyiruko wiyemeje gufasha abandi wanashinze ikigo gifasha abantu bafite ikibazo cy’indwara yo kwibagirwa “Dominica Dementia Foundation, Rianna Patterson, yavuze ko igitekerezo cyavuye ku rupfu rwa sekuru wishwe n’iyo ndwara ubwo uyu mukobwa yari afite imyaka 16.
Nyuma yo kubona uyu mubyeyi arwaye gutyo yifashishe Google agamije kumenya uko yafasha umuntu uyirwaye ari naho haturutse umuryango ugamije gufasha abantu bafite ibibazo by’indwara ya Dementia.
Yavuze ko impamvu yo gushinga iki kigo ari uko iyo witegereje neza usanga abantu bafatwa n’iyo ndwara mu gihe gito cyane.
Yasabye urubyiruko gukora imishinga ariko igamije kuzanira impinduka sosiyete muri rusange aho kureba gusa ku iterambere ry’urubyiruko nk’uko bamwe bakunze kubikora.
Umuyobozi wa Karisimbi Technology Solutions, Igitego Angelo, igamije gufasha muri gahunda yo guca burundu ikoreshwa ry’impapuro mu buvuzi no guhuza amavuriro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ibigo by’ubwishingizi n’ibindi.
Igitego Angelo nawe yakoze iri koranabuhanga nyuma yo gupfusha umwana we w’imfura bigendanye ahanini n’ibibazo by’impapuro zo kwa muganga zishyirwaho amakuru y’abarwayi zizwi nk’amafishe.
Aya mafishe mu gihe akoreshwa hashobora kubaho gutinda kubona ifishi iriho amakuru y’umurwayi cyangwa gutinda kuyuzuza bikaba byamuviramo gukomererwa n’uburwayi.
Ibyo byatumye yiyemeza gukora iyo bwabaga atangiza uburyo bw’ikoranabuhanga bushobora gusimbura izo mpapuro zikoreshwa mu buvuzi kandi amakuru agatangwa neza ndetse ku buryo bishobora guhindura imitangire mu buvuzi.
Umuyobozi Givfunds Social Ventures, Edward Yee, yagaragarije ko gushora imari mu bikorwa bigamije gufasha abaturage ari ingirakamaro cyane kuko bigira impinduka nziza ku buzima bwabo n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

{{Ikoranabuhanga}}
Ubusanzwe ikoranabuhanga ni imwe mu ntwaro ibihugu byose bicungiyeho iterambere ry’ahazaza ari nayo mpamvu kuri ubu urubyiruko rukangurirwa gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo byugarije Isi.
Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ubwo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco mu Rwanda Rosemary Mbabazi, yatangizaga ku mugaragaro iyi nama y’ihuriro ry’urubyiruko rwo muri Commonwealth yasabye uru rubyiruko kugira uruhare mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga no guharanira impinduka mu iterambere ry’ibihugu byabo.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iby’ikoranabuhanga cyanageze ku Isoko ry’u Rwanda Hepta Analytics, Sylvia Makaria, yavuze urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo gushaka igisubizo cyagirira ingaruka nziza ku iterambere ry’igihugu.
Yagaragaje ko nubwo ikoranabuhanga rikomeje gutezwa imbere muri Afurika ariko hakiri icyuho ku ikoreshwa ry’amakuru mu iterambere ry’umugabane w’Afurika. Yifashishije urugero yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu mikoreshereze y’ururimi nkaho bigorana guhindura izindi ndimi nko mu ndimi za Afurika kuri internet.
Muri iyi nama kandi hatangijwe ikoranabuhanga rishobora kuzifashishwa mu guhangana n’ubuzima by’umwihariko mu guhangana na kanseri zitandukanye HPV nk’indwara zikunze kwibasira abagore.

{{Guhabwa ubumenyi bukwiye}}
Ikindi gikwiye guhabwa umwanya ku rubyiruko ni ukuruha ubumenyi n’uburezi bukwiye kandi bushobora kurufasha guhanga udushya dukenewe mu iterambere ry’igihugu.
Umuyobozi w’Urubyiruko rwo mu ihuriro ry’umuryango uharanira uburenganzira n’ukwibohora kwa Afurika “Pan-African Movement Youth Union, Sharonice Busch yagaragaje ko urubyiruko rukeneye guhabwa ubumenyi bukenewe kugira ngo rubashe kugira iterambere rugeraho.
Sharonice Busch yagaragaje ko iyo witegereje ibihugu byinshi byo muri Afurika usanga uburezi bufite ireme bushingiye mu bigo by’amashuri byigenga kandi nyamara umubare munini w’urubyiruko rukunze kwiga mu bigo bya Leta.
Yavuze ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko mu guhangana n’iterambere ndetse no guhanga udushya mu iterambere rukwiye guherekezwa binyuze mu guhabwa uburezi bufite ireme ku buryo rugira ubushobozi bukwiye.
Yagaragaje ko urubyiruko narwo rusabwa gutanga ibitambo, gukora cyane, guharanira kwiyungura ubumenyi ndetse no gushaka ubumenyi bukwiriye bushobora kurufasha mu guhanga udushya no kwishakamo ibisubizo.
Uyu mukobwa wo muri Namibia yavuze ko mu rwego kugira ngo Afurika igere ku ntego yiyemeje zo kugira Afurika yigenga mu cyerekezo cya 2063, isabwa gushora cyane mu rubyiruko.
Yasabye urubyiruko rugenzi rwe kugira umuhate no gutinyuka mu rugamba rwao kwishakamo ibisubizo ku bibazo babona muri sosiyete cyangwa mu bihugu byabo muri rusange.
{{Gufata icyemezo}}
Kimwe mu bintu bikomeye urubyiruko rusabwa kugira mu rugamba rwo kwiteza imbere ni ugufata ibyemezo bikomeye ku hazaza harwo no kugira intego mu gutegura ahazaza harwo nkuko intego y’uyu mwaka ivuga ‘taking charge of our future’.
Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko ko mu rwego rwo kugera ku iterambere ryifuzwa rusabwa guhangana n’ibibazo rushobora guhura narwo ndetse no gufata ibyemezo aho guhunga inshingano.
Ati “Ndagira ngo mbasabe dutangire gutekereza ku cyo bivuze mu gutegura ahazaza ku rubyiruko. Ntibikwiye kuba mu magambo ahubwo bikwiye kuba mu bikorwa. Ndashaka ku babaza ibibazo bike ariko namwe mukomeze kubitekerezaho. Ese ubuzima bwacu buri mu maboko yacu cyangwa mu biganza by’undi muntu? Ese twaba turi gukora ibikwiriye cyangwa turi kwihunza inshingano? Ese waba uri gukora ibikwiye gukorwa mu gutegura ejo hawe hazaza? turi gutekereza icyo gutegura ahazaza bifuze kuri twe?”
Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko hari imyumvire ikwiye kuranga abantu bafite gahunda yo gutegura neza ahazaza habo mu rwego rwo guharanira iterambere ku giti cyabo aho kuritegereza ku bandi.
Ati “Nizeye ko abo ari bantu bari mu bintu n’umutima wabo wose. Bategura neza ubuzima bwabo, bubaha igihe cyabo kandi bafata inshingano. Ntimukwiye gufata ibintu mu buryo mwumva ko ari ibisanzwe. Nibyo bashobora gukosa ariko ayo makosa yakozwe barayemera kandi bakayigiraho kugira ngo bagire indi ntambwe batera. Iyo utagize icyo uharanira nta n’icyo ugereho.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Urubyiruko rwo mu bihugu bize Commonwealth Kim Allen yavuze ko nubwo ibibazo ari byinshi ku rubyiruko ugereranyije nibihe byatambutse ariko bikwiye kuvamo amahirwe yo gushaka no guharanira impinduka nziza.
Ati “Nubwo bimeze bityo ariko izo mbogamizi n’ibibazo byugarije Isi Bizana n’amahirwe yo guharanira impinduka nziza. Rubyiruko bagenzi banjye n’abafatanyabikorwa, hakenewe ubumenyi n’ubushobozi bwo kugera ku mpinduka dukeneye. Ubu ni igihe cyo gukora. Tugomba kongera imbaraga binyuze mu gufata ingamba zigamije impinduka nziza.”
Umuyobozi w’Inama y’Urubyiruko mu Rwanda Iradukunda Alodie yagaragaje ko urubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu guhangaana n’ibibazo bikomeye ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth byahuye nabyo birimo n’icyorezo cya Covid-19.
Iradukunda yavuze ko urubyiruko rudakwiye gutegereza ko ruhamagarirwa gukora ahubwo ko narwo rwamaze gufata ibyemezo n’inshingano zo guharanira kugera ku iterambere ry’ibihugu ruturukamo no gukemura ibibazo ibi bihugu bigihura nabyo.
Inama y’urubyiruko rwitabiriye CHOGM biteganyijwe ko izafatirwamo imyanzuro ndetse n’ibibazo bikirubangamiye bikazagezwa mu nama izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinama mu rwego rwo gushaka umuti urambye kuri ibyo bibazo bikibangamiye iterambere ry’uruyiruko.



