Uruganda rusanzwe rutunganya amazi yo kunywa, rukanacuruza Gaz zifashishwa mu guteka, Jibu Co Rwanda, rwatangaje ko ruteganya gutangiza uburyo bushya bwo gucuruza gaz hashingiwe ku mafaranga umukiriya afite uhereye ku bihumbi 2000 Frw.
Ni gahunda biteganyije ko izagerwaho ari uko uru ruganda rwa Jibu Co Rwanda rumaze kubona imikoranire n’Ikigo cyo mu Buyapani kizobereye mu bucuruzi bwa Gaz isukika (LPG) cya Saisan Co Ltd.
Ubu bufatanye hagati y’izi kompanyi zombi bwitezweho umusanzu ndetse n’impinduka ku bucuruzi bwa gaz mu Rwanda, nk’uburyo bushya bwaba butangijwe butari busanzwe bukoreshwa.
Amasezerano hagati y’impande zombi yashyizweho umukono ku wa 1 Gicurasi 2024, aho Umuyobozi Mukuru wa Jibu Co Rwanda, Galen Welsch, yavuze ko kubera ubunararibonye impande zombi zifite mu gucuruza gaz bizatuma abaturarwanda barushaho koroherezwa mu kubona gaz bitewe n’ubushobozi umukiriya afite.
Ati “Ubu gaz zizajya zicuruzwa zitwa ‘ Jibu gaz One’, ikindi kandi ni uko tuzashyiraho uburyo bwihariye mu bice binyuranye aho abantu bazajya babona izi gaz mu buryo butari busanzwe.”
Yakomeje avuga ko hazashyirwaho uburyo bumeze nka sitasiyo ku buryo umukiriya azajya azana icupa agashyirirwamo gaz ingana na mafaranga afite.
Icupa rizajya ricomekwa ahabugenewe hemezwe mu mashini igiciro kingana n’amafaranga ufite, uko gaz ijya mu icupa ari nako ya mafaranga yibara, nk’uko bisanzwe bimenyerewe kuri za sitasiyo za Esanse na Mazutu.
Biteganyijwe ko ubundi buryo buzatangira muri 2025, hubakwa sisiteme yihariye izajya igeza gaz mu ngo z’abaturage maze iyo bakoresheje ikajya yibara, bakishyura nyuma y’iminsi 30 bitewe niyo wakoresheje. Gusa ku ikubitiro buzatangirana ni nzu zo guturamo zizwi nka Apartment.
Umuyobozi Mukuru wa Saisan Co Ltd ,Takehiyo Kawamoto, yavuze ko umutekano w’abaturage no kubaha ubutabazi mu gihe bahuye n’ikibazo cya tekinike ari kimwe mu bizitabwaho cyane muri ubu bucuruzi.
Ashimangira ko hazatangwa amahugurwa ku bakozi babo nabo bayageze ku bakiriya mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano no kwirinda impanuka yaterwa na gaz.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW