Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Yatangiye gushushanya yikinira none byahindutse umwuga umwinjiriza agatubutse
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Yatangiye gushushanya yikinira none byahindutse umwuga umwinjiriza agatubutse

Inzira
Yanditswe 19/08/2021
Share
SHARE

Niyonsenga Aphrodis, ni umusore ufite impano idasanzwe yo gushushanya.Avuga ko byatangiye ashushanya yikinira,  none nyuma yo kubona bimwungura yahisemo kubikora kinyamwuga, ubu byamuteje imbere.

Niyonsenga w’imyaka 27 y’amavuko atuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, avuga ko ashushanya akoresheje ikaramu y’igiti, kandi ngo mu minota nka 20 ashobora kuba arangije gushushanya umuntu, cyangwa se no kwishushanya nawe ubwe.

Mu kiganiro yagiranye na Inzira.rw yavuze ko ubusanzwe yije ubwubatsi mu mashuri yisumbuye, ariko ageze ku isoko ry’umurimo ahitamo kubyaza umusaruro impano ye yo gushushanya, ubu niyo imutunze gusa,

Impano ye yatangiye kuvumbuka akiri muto

 Aphrodis Niyonsenga tuganira yatubwiye ko kwitoza gushushanya yabitangiye akiri umwana.

Ati “Urebye natangiye kubikora ndi umwana niga mu mashuri abanza, nkajya ngenda mbikora nkongera nkabivamo, nkongera nkabyinjiramo, ariko ngeze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye nongeye kubyinjiramo nza kongera kubihagarika, noneho natangiye kubyinjiramo bya kinyamwuga mu 2019 ubu ni byo bintunze.

Nyuma y’aho naje kugenda nkuramo amafaranga nkagenda nguramo ibikoresho ariko nza no kwegera mukuru wanjye ndamubwira nti ese ko hari ibikoresho nkeneye wamfashije’ n’uko aramfasha ntangira gukora kinyamwuga.”

Ati “Ubu ng’ubu maze kubona ibikoresho ku buryo nshaka ko ntazakomeza gukora gutya, ahubwo nshaka kugera ku rundi rwego rwisumbuyeho.’’

Kugira ngo ashushanye isura y’umuntu bisaba iki?

Niyonsenga avuga ko iyo ushaka ko amushushanya umwohereza ifoto, hanyuma akereba uburebure bw’urupapuro akarugereranya n’imiterere y’isura ye, noneho agatangira gushushanya.

Usibye gushushanya amasura y’abantu Aphrodis avuga ko akora n’ibishushanyo ku nkuta aho akenshi ashushanyiriza abantu bagiye gukora ubukwe.

Mu itangira bagenzi be bamuciye intege

Niyonsenga avuga ko mu gihe yatangiraga kwiga hari abasore bagenzi be bakunze kumukwena bavuga ko ibyo agiyemo nta kintu bizamugezaho, nyamara ubu aho amariye kugaragaza ko ashoboye hari abo agenda yigisha gushushanya kandi bigenda bibafasha.

Kwagura impano

Aphrodis avuga ko nyuma yo kubona ko uyu mwuga wo gushushanya ushobora kuvamo inyungu nyinshi, yahise yigira inama yo kwegera bagenzi be kugira bakore nk’itsinda bityo babone inyungu nyinshi kurusha gukora buri muntu ku giti cye.

Ati “Nkimara kubona ko ibyo nkora bishobora gutanga umusaruro nahise ndeba umusore twari tuziranye ndamubwira nti twihuje tugakorana dushobora gukora ibintu birenze(byiza), nibwo twatangiye kujya dukorana ahantu hagiye hatandukanye dukora Decoration (gutaka ahagiye kubera ubukwe) tukanashushanya ku nkuta dukoresheje amarangi.

Uyu munsi tumaze kuba batatu kandi mbona ari byo bituma twiteza imbere kuko buriya iyo uri umwe ushobora gucika intege.’’

Niyonsenga Aphrodis avuga ko ifoto imwe yashushanyije ayigurisha hagati y’amafaranga ibihumbi 15 n’ibihumbi 20 bitewe n’iyo umukiriya yifuza.

Yakebuye abantu bose binemfaguza akazi, abasaba guhagarika imyumvire mibi bafite, bakamenya ko umwuga utunze umuntu utaba mubi.

Niyonsenga na bagenzi be bashushanya no ku nkuta
Inzira 20/08/2021 19/08/2021
Igitekerezo 1
  • eskort siteleri says:
    29/12/2023 at 19:44

    yandanxvurulmus.kGPi8JPKCRct

    Reply

Leave a Reply to eskort siteleri Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?