Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB n’ikigo Zipline kimenyerewe mu ikoranabuhanga ryo gukora indege zitagira abapilote, biyemeje gukorana mu mishinga iteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kurengera ibidukikije.
Zipline, igiye kujya ikoresha drones ikagemura ibintu bitandukanye ku bantu cyangwa hoteli, n’inzu zicumbikira abantu.
Amafaranga yishyuwe, kizajya gitanga umugabane ugamije gushyigikira ibikorwa byo kwagura Pariki y’Ibirunga.
Hari hamenyerewe ko drones za Zipline zikoreshwa mu kugemura ku bitaro bitandukanye amaraso abarwayi bakeneye, ubu bufatanye ngo buragaragaza ko iki kigo cyageze ku ntego mu gushyigikira ubuvuzi, kinafite ubushake bwo gushyigikira u Rwanda mu bikorwa birengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Ubu bufatanye hagati ya RDB na Zipline buzafasha gushyigikira gahunda yoguteza imbere ibikorerwa mu Rwanda izwi nka “Made in Rwanda”.
Umuyobozi Mukuru wa Zipline mu Rwanda, Pierre Kayitana, yavuze ko azabafasha kurenga imbago drones zabo zakoreragamo mu by’ubuzima bakajya no gufasha mu bindi.
Ati “Uyu mushinga urafasha Zipline, gufatanya n’ibigo bizwi bikora ‘Made in Rwanda’ gushimisha abakerarugendo, tubagezaho impano aho bari kuri hoteli, ndetse kabone n’iyo baba bari ahantu kure mu Rwanda.”
Yavuze ko ku ikubitiro bigo birimo Wilderness Destinations, na Umva Muhazi Lodge biri mu bazakorana na Zipline muri uyu mushinga.
Umuyobozi mukuru wa RDB, Francis Gatare, agaragaza uburyo ikigo ayoboye gishaka gukorana n’abikorera by’umwihariko Zipline, mu guteza imbere ibikorwa birengera ibidukikije, kuzamura iterambere n’imibereho myiza, no guteza imbere guhanga ibishya.
Zipline yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda kuva mu 2014, mu mwaka wa 2016 isinyana amasezerano na Leta y’u Rwanda agamije gushyira ikigo cyayo i Muhanga.