Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ababaruramari b’umwuga baturutse mu bihugu 26 bateraniye mu nama i Kigali
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Ababaruramari b’umwuga baturutse mu bihugu 26 bateraniye mu nama i Kigali

INZIRA EDITOR
Yanditswe 18/04/2024
Share
SHARE

Ababaruramari b’umwuga 800 baturutse mu bihugu 26 byo hirya no hino ku Isi, bahuriye i Kigali mu nama nyunguranabitekerezo, aho bari gushakira hamwe ibisubizo by’imbogamizi  zikigaragara mu ibaruramari mu bihugu byabo.

Iyi nama nyunguranabiterkerezo y’iminsi 3, ikaba yatangiye tariki ya 17 ikazasozwa tariki 19 Mata 2024,  ni inama iri kuba ya kane aho ihurirwamo n’ababaruramari bu mwuga bo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi.

Intego nyamukuru akaba ari ukureba hamwe uko bahuza imikoranire  yagati y’ibihugu  bya Afurika y’Iburasirazuba (AECOA) ndetse n’uburyo bwo kuzamura  ubukungu muri ibi bihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Tusabe Richard yavuze ko abanyamuryango bitabiriye iyi nkongere bazunguka  ubumenyi bwinshi  bwo kuzamura umwuga  w’ibaruramari mu bihugu baturutsemo.

Yagize ati  “Iyi nama iradufasha mu kuzamura ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga umutungo  w’ibihugu byacu ndetse no mu igenamigambi.”

Tusabe Richard  ashimaangira ko  ibaruramari ry’umwuga rigira uruhare  mu kwimakaza gukorera  mu mucyo  mu nzego za leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo, by’umwihariko rikagira uruhare mu kubungabunga ubukungu bw’ibihugu byacu.

Perezida w’ihuriro ry’ababaruramari b’umwuga  mu Rwanda, Biraro Obadiah yashimangiye ko  iyi nama ari ingirakamaro ku ishyirahamwe mpuzamahanga  ry’ababaruramari b’umwuga, kuko izafasha kumenya  uburyo bwo guhuza imikoranire hagati yabo  n’ibihugu byabo.

Ati “Turimo gushaka uburyo  umubaruramari wese yagira ururimi rumwe  mu mikoranire n’undi mubaruramari wo mu kindi gihugu  ni ukuvuga ngo, uburyo ibaruramari rikora mu Rwanda abe ari nako rikora mu Bushinwa.”

Iyi nama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’ababaruramari b’umwuga 800 baturuka mu bihugu bitandukanye   byo mu karere,  ikaba yaranitabiriwe n’inzobere mu bucuruzi, abakora mu nzego za leta n’imiryango itari iya leta y’imbere mu gihugu  n’imiryango mpuzamahanga    bagera kuri 300.

Ababaruramari b’umwuga 800 bateraniye mu nama i Kigali
Iyi nama nyunguranabitekerezo iri kurebera hamwe uko banoza umwuga w’ububaruramari

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

4 Comments
  • หนังxav says:
    01/10/2024 at 07:36

    Hello, I read your new stuff regularly. Your story-telling style is awesome, keep it
    up!

    Reply
  • betflix joker says:
    05/10/2024 at 05:26

    Pretty! This has been a really wonderful article.

    Thank you for supplying this information.

    Reply
  • คริปหลุดคนไทย says:
    14/10/2024 at 08:37

    You actually make it seem so easy with your presentation but
    I find this matter to be actually one thing which I believe I’d by no means understand.
    It sort of feels too complicated and very vast for me.
    I’m taking a look forward in your subsequent publish,
    I will attempt to get the hold of it!

    Reply
  • หนังโบ๊ไทย says:
    20/10/2024 at 05:02

    You really make it seem so easy with your
    presentation but I find this topic to be really something that I think I would never understand.
    It seems too complicated and extremely broad for me.
    I am looking forward for your next post, I will
    try to get the hang of it!

    Reply

Leave a Reply to หนังโบ๊ไทย Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?