Abakozi ba banki y’ubucuruzi ya Ecobank Rwanda bakoze umuganda wihariye wo gusibura imirwanyasuri ndetse bishyurira abatishoboye 1000 ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli.
Ni umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, ubera mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Nk’uko Ecobank Rwanda yabitangaje uyu muganda wateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Nyarugenge, abakozi bayo bakoze ibikorwa byo gusibura imirwanyasuri mu rwego rwo gukomeza kubungabunga no kurengera ibidukikije, by’umwihariko bakumira ko ubutaka bukomeza gutwarwa n’amazi y’imvura.
Nyuma yo gukora umuganda, Ecobank Rwanda yatanze ubufasha ku bagore batishoboye n’imiryango yabo, aho abagera ku 1000 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli. Kuba Ecobank yatekereje ku bagore akaba ari mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umugore kuko Werurwe ari ukwezi kwahariwe umugore.
Uyu muganda wihariye w’abakozi ba Ecobank Rwanda n’abatuye umurenge wa Kigali ukaba wasojwe no gusabana hagati y’aba bakozi n’abaturage biciye no mu mbyino.
INZIRA.RW
Hello