Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: AMAFOTO: Ecobank yakoze umuganda wihariye yishyurira Mituweli abantu 1000
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

AMAFOTO: Ecobank yakoze umuganda wihariye yishyurira Mituweli abantu 1000

INZIRA EDITOR
Yanditswe 23/03/2024
Share
SHARE

Abakozi ba banki y’ubucuruzi ya Ecobank Rwanda bakoze umuganda wihariye wo gusibura imirwanyasuri ndetse bishyurira abatishoboye 1000 ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli.

Ni umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, ubera mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko Ecobank Rwanda yabitangaje uyu muganda wateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Nyarugenge, abakozi bayo bakoze ibikorwa byo gusibura imirwanyasuri mu rwego rwo gukomeza kubungabunga no kurengera ibidukikije, by’umwihariko bakumira ko ubutaka bukomeza gutwarwa n’amazi y’imvura.

Nyuma yo gukora umuganda, Ecobank Rwanda yatanze ubufasha ku bagore batishoboye n’imiryango yabo, aho abagera ku 1000 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli. Kuba Ecobank yatekereje ku bagore akaba ari mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umugore kuko Werurwe ari ukwezi kwahariwe umugore.

Uyu muganda wihariye w’abakozi ba Ecobank Rwanda n’abatuye umurenge wa Kigali ukaba wasojwe no gusabana hagati y’aba bakozi n’abaturage biciye no mu mbyino.

Abakozi ba Ecobank Rwanda mu muganda wihariye
Uyu muganda waranzwe no gusibura imirwanyasuri
Ubwo basesekaraga mu Murenge wa Kigali
Nyuma yo gusoza umuganda n’akanyamuneza kenshi
Ecobank Rwanda yishyuriye na Mituweli abantu 1000
Ibyishimo byari byose ku bakozi ba Ecobank Rwanda

INZIRA.RW

2 Comments
  • Nyiranzitabakuze Marianne says:
    23/03/2024 at 19:50

    Byiza cyane

    Reply
  • Moussa says:
    25/03/2024 at 17:10

    Hello

    Reply

Leave a Reply to Nyiranzitabakuze Marianne Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?