Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Gasutamo ku cyambu cya Dubai Ports igiye gutangira gukora amasaha 24
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Serivise

Gasutamo ku cyambu cya Dubai Ports igiye gutangira gukora amasaha 24

INZIRA EDITOR
Yanditswe 10/04/2024
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA cyatangaje ko guhera tariki ya 15 Mata, gasutamo igenzura ibicuruzwa ku cyambu cya Dubai Ports (DP World) iherereye i Masaka izatangira gukora amasaha 24 kuri 24 avuye ku masaha 8.

Ibi bikubiye mu itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kuri uyu wa 9 Mata 2024, ryashyizweho umukono na Komiseri ushinzwe serivise za Gasutamo, Mwumvaneza Felicien.

Muri iri tangaza, RRA yamenyesheje abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, abohereza ibicuruzwa mu mahanga, abunganira abacuruzi muri gasutamo, abatwara imizigo igenzurwa na gasutamo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ko guhera kuwa Mbere tariki 15 Mata 2024, ko Gasutamo yo ku cyambu cya Dubai Ports izatangira gukora amasaha 24 ku yandi.

Bati “Guhera kuwa mbere tariki 15 Mata 2024, ibiro bya Gasutamo biherereye i Masaka (DP World) bizatangaira gukora amasaha 24.”

Iyi gasutamo ku cyambu cya Dubai Port ikazajya ikora amasaha 24 ku yandi, ndetse ikorere iminsi irindwi kuri irindwi.

Icyambu cya Dubai Ports “Kigali Logistics Platform” giherereye mu murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, aho cyubatse ku bwa metero kare 2,500-3000.

Mu 2019 nibwo icyambu cya Dubai Ports cyafunguwe kumugaragaro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Philbert Inkindi, Ukuriye ubucuruzi kuri Dubai Ports World Rwanda yashimangiye ko kuba gasutamo igiye gukora amasaha 24 ku minsi irindwi (24/7) ari amahirwe yo korohereza abacuruzi gutwara imizigo yabo byoroshye.

Yagize ati “Abatumiza ibintu mu mahanga ubu bagiye kujya babonera ku gihe ibicuruzwa byabo, ndetse na RRA ikusanye ku gihe imisoro. Ibi bizanatuma imizigo twakira yiyongera.”

Icyambu cya Dubai Ports gifite ubushobozi bwo kwakira amakamyo manini 198, ndetse n’icyanya cyashyirwamo kontineri kingana na metero kare ibihumbi 12.

Gasutamo ku cyambu cya Dubai Ports igiye gutangira gukora amasaha 24

INZIRA.RW

2 Comments
  • Edra Chatham says:
    16/08/2024 at 12:52

    Your article is truly remarkable! The way you’ve explained the topic with such clarity and precision is highly commendable Readers are sure to benefit immensely from the wealth of knowledge and practical insights you’ve shared It’s clear that your understanding of the subject is deep and thorough I’m eagerly looking forward to more of your exceptional work in the future Thank you for imparting your expertise and illuminating us with such detailed and insightful content

    Reply
  • xspwdzywg says:
    30/10/2024 at 09:32

    Gasutamo ku cyambu cya Dubai Ports igiye gutangira gukora amasaha 24 – Inzira Magazine
    axspwdzywg
    xspwdzywg http://www.gh9xbk9vs217e864yd0fg27lh9r5t662s.org/
    [url=http://www.gh9xbk9vs217e864yd0fg27lh9r5t662s.org/]uxspwdzywg[/url]

    Reply

Leave a Reply to Edra Chatham Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?