Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Igihembo cy’ikigo cyiza mu gutanga ubujyanama mu by’imari mu Rwanda cyahawe ‘BK Capital Ltd’
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'ImariSerivise

Igihembo cy’ikigo cyiza mu gutanga ubujyanama mu by’imari mu Rwanda cyahawe ‘BK Capital Ltd’

Inzira
Yanditswe 30/07/2021
Share
SHARE

BK Capital Ltd, ikigo cy’imari gishamikiye kuri BK Group plc cyahawe igihembo mpuzamahanga cy’ikigo cyahize ibindi mu gutanga ubujyanama mu by’imari mu Rwanda muri 2021, “Best Corporate Finance Advisory Firm”.

Ni igihembo gitangwa n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa CFI (Capital Finance International) cyandika inkuru z’ubukungu, ubucuruzi n’imari ku Isi hose.

Buri mwaka icyo kinyamakuru gitanga ibihembo ku muntu cyangwa ikigo cyagize uruhare rugaragara mu guteza imbere ubukungu muri rusange, no gutanga serivise nziza z’ubujyanama mu by’imari.

Umusanzu ufatika BK Capital Ltd cyatanze mu bujyanama bwo guhanahana amafaranga mu bigo bibiri bikomeye mu Rwanda biri no ku isoko ry’Imari n’Imigabane, Cimerwa Plc muri Kanama 2020 na MTN Rwandacell Plc muri Gicurasi 2021, biri mu by’ibanze byashingiweho hatangwa iki gihembo.

Abateguye ndetse bakanatanga ibyo bihembo kandi bavuze ko mu bindi byatumye BK Capital yegukana igihembo cy’ikigo cyiza mu gutanga ubujyanama mu by’imari mu Rwanda mu 2021 ari uburyo ihanga udushya mu byo ikora ndetse igaha abakiliya serivisi ziri ku rwego rushimishije.

BK Capital Ltd yashimiwe imikorere myiza

Umuyobozi w’iki kigo Umutoni Carine yavuze ko iki gihembo bahawe gishimangira imikorere myiza mu bijyanye na serivise z’ubujyanama mu by’imari.

Yagize ati “Dufite umuhate wo gukomeza kongera imari z’abakiriya bacu, bikazadushyira mu mwanya mwiza w’ikigo cy’ishoramari cyita ku nyungu z’abakiliya, ndetse kikanabaha ibisubizo byiza na serivisi z’ubujyanama zikwiriye.”

BK Group Plc yatangije ku mugaragaro BK Capital Ltd mu 2019, hagamijwe kurushaho kwegera abakiliya bayo, iba ikigo cya kane igize nyuma ya BKTechouse yita ku ikoranabuhanga; BK Insurance yita ku Bwishingizi na BK Plc yita kuri serivisi za banki.

Iki kigo gikora ubushakashatsi mu kigo imbere bw’uko isoko rihagaze, bigafasha abakiliya gufata umwanzuro ukwiriye, kikanatanga ubujyanama mu bijyanye n’imari, mu bikorwa by’ubucuruzi kigatanga serivisi z’ubugenzuzi, iz’ijyanye n’icyatera igihombo mu bucuruzi n’icyo wakora ngo ntikizabeho cyangwa niba cyarabaye bakaguha ubujyanama bw’uko wakivamo, n’izindi.

Iki gihembo kije gikurikira icyo Banki ya Kigali nayo iherutse kwegukana cya banki nziza mu Rwanda, mu bihembo bizwi nka ‘Euromoney Awards for Excellence’ by’umwaka wa 2021.

Yo yagihawe ibikesheje imikorere yayo myiza igamije guhindura imibereho n’iterambere ry’isoko ikoreraho n’uburyo yitwaye muri ibi bihe bya Covid-19.

4 Comments
  • superadmin says:
    02/08/2021 at 14:01

    Hello

    Reply
  • superadmin says:
    02/08/2021 at 14:02

    hey, this is just test

    Reply
  • Pingback: no prescription tadalafil
  • Pingback: editing essay services

Leave a Reply to superadmin Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?