Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko yifuza kubona iterambere ry’u Rwanda ry’ikubye inshuro eshatu , enye cyangwa eshanu mu myaka 30 iri imbere.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tari 8 Mata 2024 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru barimo abo mu Rwanda no mu mahanga, bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, PerezidaKagame yabajijwe uko abona u Rwanda mu myaka 30 iri imbere, avuga ko yifuza kubona iterambere ryikubye inshuro hafi eshanu.
Yasubije agira ati “Tuzakomeza gutera imbere, tugere aho abandi bari aho bamwe batanabyitaho. Iyo ubona ibihugu biteye imbere, kuki u Rwanda cyangwa Afurika itatera imbere kuri urwo rwego.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda rwo mu myaka 30 iri imbere rukwiye kuba nibura rwikubye inshuro eshatu, enye cyangwa eshanu, rukwiye kuba rwiza kurusha urwo ubona uyu munsi”.
Paul Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize ruvuye ahabi hari intambwe igaragara imaze guterwa.
Ati “Ndatekereza ko imyaka 30 iri imbere tuzaba tutavuye mu mva, kuri iyi ncuro tuzaba tuvuye ku ntambwe ikomeye tuzaba twarateye.”
Iterambere u Rwanda rumaze kugeraho rishimangirwa nuko nko mu mwaka wa 1994 Umunyarwanda yinjizaga amadolari 146 ku mwaka, na ho muri 2018 yinjizaga amadolari 778. Biteganijwe ko mu mwaka wa 2035 umunyarwanda azaba yinjiza amadolari ibihumbi 4 ku mwaka, mu gihe icyerekezo 2050 azaba yinjiza ibihumbi bisaga 12 by’amadolari ku mwaka, ibi byose urwego rw’imari rubigiramo uruhare runini.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW