Bamwe mu baturage b’Imirenge ya Rwaza na Nkotsi mu Karere ka Musanze, barataka kuba mu mwijima ku bwo kutagira amashanyarazi, kandi baturiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya kabiri.
Abaganiriye na RBA, bahimije ko bakigowe no gucana udutadowa nyamara baturanye n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II, ndetse basigaye mu bwigunge intsinga zinyura hejuru yabo.
Abafite icyo kibazo ni abatuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Bumara mu Murenge wa Rwaza, n’abatuye mu Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi.
Aba baturage bavuga ko ubwo mu gace kabo hubakwaga uru rugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya kabiri, byari ibyishimo kuko bumvaga ko bagiye kuva mu icuraburindi, ariko rumaze kuzura ngo utundi duce baturanye twaracaniwe hasigara utwo Tugari 2 gusa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Micomyiza Herman avuga ko ubuyobozi buhora bukora ubuvugizi kuri iki kibazo ariko habuze igisubizo cyo kuba aba baturage nabo bacanirwa.
Ku ruhande rw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, umuyobozi wacyo ku rwego rw’Akarere ka Musanze, Batangana Regis avuga ko muri uyu mwaka no mu ntangiriro z’utaha icyo kibazo bazaba bamaze kugikemura, abaturage bagahabwa amashanyarazi nk’abandi.
Muri rusange mu Karere Ka Musanze habarurwa 80% y’ingo zacaniwe, REG ishami rya Musanze rikagaragaza ko aho umuriro utaragezwa byatewe n’ikibazo cy’ibikoresho.
INZIRA.RW
What i do not understood is in truth how you are not actually a lot more smartlyliked than you may be now You are very intelligent You realize therefore significantly in the case of this topic produced me individually imagine it from numerous numerous angles Its like men and women dont seem to be fascinated until it is one thing to do with Woman gaga Your own stuffs nice All the time care for it up