Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Musanze: Nta mashanyarazi bafite kandi baturiye urugomero rwa Mukungwa II
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibikorwa Remezoubukungu

Musanze: Nta mashanyarazi bafite kandi baturiye urugomero rwa Mukungwa II

Marianne
Yanditswe 19/10/2024
Share
Insinga zibaca hejuru baturiye urugomero
SHARE

Bamwe mu baturage b’Imirenge ya Rwaza na Nkotsi mu Karere ka Musanze,  barataka kuba mu mwijima ku bwo kutagira amashanyarazi, kandi baturiye urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya kabiri.

Abaganiriye na RBA, bahimije ko bakigowe no gucana udutadowa nyamara baturanye n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II, ndetse basigaye mu bwigunge intsinga zinyura hejuru yabo.

Abafite icyo kibazo ni abatuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Bumara mu Murenge wa Rwaza, n’abatuye mu Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi.

Aba baturage bavuga ko ubwo mu gace kabo hubakwaga uru rugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya kabiri, byari ibyishimo kuko bumvaga ko bagiye kuva mu icuraburindi, ariko rumaze kuzura ngo utundi duce baturanye twaracaniwe hasigara utwo Tugari 2 gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Micomyiza Herman avuga ko ubuyobozi buhora bukora ubuvugizi kuri iki kibazo ariko habuze igisubizo cyo kuba aba baturage nabo bacanirwa.

Ku ruhande rw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, umuyobozi wacyo ku rwego rw’Akarere ka Musanze, Batangana Regis avuga ko muri uyu mwaka no mu ntangiriro z’utaha icyo kibazo bazaba bamaze kugikemura, abaturage bagahabwa amashanyarazi nk’abandi.

Muri rusange mu Karere Ka Musanze habarurwa 80% y’ingo zacaniwe, REG ishami rya Musanze rikagaragaza ko aho umuriro utaragezwa byatewe n’ikibazo cy’ibikoresho.

Abaturiye Mukungwa II nta mashanyarazi bafite

INZIRA.RW

Marianne 19/10/2024 19/10/2024
Igitekerezo 1
  • descargador de videos universal extension says:
    20/10/2024 at 08:43

    What i do not understood is in truth how you are not actually a lot more smartlyliked than you may be now You are very intelligent You realize therefore significantly in the case of this topic produced me individually imagine it from numerous numerous angles Its like men and women dont seem to be fascinated until it is one thing to do with Woman gaga Your own stuffs nice All the time care for it up

    Reply

Leave a Reply to descargador de videos universal extension Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?