Mu nama mpuzamahanga ya Global Citizen, igamije kurebera hamwe ingamba za kwifashishwa mu kurwanya ubukene bukabije, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko ubumwe n’ubudaheranwa byabaye inkingi y’iterambere mu Rwanda.
Mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama mpuzamahanga ya Global citizen, Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka 30 ishize abanyarwanda bashyize imbere ubumwe n’ubudaheranywa nk’inzira y’iterambere ry’u Rwanda.
Ati “Twahisemo kuba hamwe ndetse tunashyira inyungu za buri munyarwanda imbere, ubumwe niryo shoramari ryiza twakoze, twashyize imbere no kubaka inzego zihamye zishoboye kuzuriza inshingano abaturage bacu . Kuri twe kwigira ni izingiro twubakiyeho imibereho yacu ndetse no gutanga serivise inoze ku banyarawanda bose.”
Yakomeje agira ati “Kwigira no kumva neza uruhare rwa buri wese mu gufata inshingano z’ahazaza hacu, nta n’umwe utugenera uko tubaho, tugomba kurwanira kubaho kwacu ndetse tugashyira ingufu mu byo dukora .”
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikwiye guha isomo Isi muri rusange, imvugo ntibizongere ukundi ntibe amasigara cyicaro.
Ati “Ku rwego rw’Isi turi kubona ibikorwa by’urugomo byinshi, kandi akenshi ibihugu bikomeye ntibigire na kimwe bikora kandi aribyo bihora byigisha uburenganzira bwa muntu, ibyatubayeho byaba no ku wundi uwariwe wese, rero ntitwakirengagiza inshingano zacu mu kugaragaza ko imvugo ntibizongere ukundi ko idakwiye kuba imvugo iri aho gusa.”
Perezida Kagame yagaragaje uruhare rwa Move Afrika nka kimwe mu bikorwa bigamije gukora ubukangurambaga mu gushyigikira igamba zijyanye no kurwanya ubukene bukabije,ndetse no kubaka ingamba zitajegejega mu rwego rw’ubuzima .
Ati “ Move Afrika ni ingenzi ku bw’impamvu ebyiri ; iya mbere nuko irimo kubaka abanyamwuga bitezweho kuzafasha mu ruganda ndangamuco muri Afurika binyuze mu bitaramo cyane ko urwo ruganda rubarirwarwamo ubutunzi bubarirwa mu mamiliyoni ,kandi bigira umusaruro mwiza ku bukungu bw’umugabane wa Afrika.”
“Icya kabiri ni uguteza imbere imibereho myiza cyane ko move Afrika yo muri 2023 yari igamije kubaka rwego rw’ubuzima mu buryo buhamye hibandwa ku bajyanama bubuzima cyane ko mu Rwanda tubaha agaciro gakomeye.”
Iyi nama ya Global Citizen igamije kurebera hamwe ingamba za kwifashishwa mu kurwanya ubukene bukabije, ni inama Perezida Kagame yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga.
![](https://inzira.rw/wp-content/uploads/2024/05/WhatsApp-Image-2024-05-03-at-11.48.55-AM.jpeg)
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW