Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Perezida Kagame yashimangiye ko ubumwe bw’abanyarwanda bwabaye imbarutso y’iterambere
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Perezida Kagame yashimangiye ko ubumwe bw’abanyarwanda bwabaye imbarutso y’iterambere

INZIRA EDITOR
Yanditswe 03/05/2024
Share
SHARE

Mu  nama mpuzamahanga  ya Global Citizen, igamije kurebera hamwe ingamba za kwifashishwa  mu  kurwanya ubukene bukabije, Perezida w’u Rwanda,  Paul Kagame yashimangiye ko ubumwe n’ubudaheranwa  byabaye inkingi y’iterambere mu Rwanda.

Mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama mpuzamahanga ya Global citizen, Perezida Kagame  yagaragaje ko mu myaka 30 ishize abanyarwanda bashyize imbere ubumwe n’ubudaheranywa nk’inzira y’iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Twahisemo  kuba hamwe   ndetse tunashyira inyungu za buri munyarwanda imbere, ubumwe niryo shoramari ryiza twakoze, twashyize imbere  no kubaka inzego zihamye zishoboye  kuzuriza inshingano abaturage bacu . Kuri twe  kwigira ni izingiro twubakiyeho imibereho yacu ndetse no gutanga serivise inoze ku banyarawanda  bose.”

Yakomeje agira ati  “Kwigira no kumva neza uruhare rwa buri wese  mu gufata inshingano z’ahazaza hacu, nta n’umwe utugenera uko tubaho, tugomba kurwanira  kubaho kwacu  ndetse tugashyira ingufu mu byo dukora .”

Perezida Paul Kagame  yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikwiye guha isomo Isi muri rusange, imvugo ntibizongere  ukundi ntibe amasigara cyicaro.

Ati “Ku rwego rw’Isi turi kubona ibikorwa by’urugomo  byinshi, kandi akenshi ibihugu bikomeye ntibigire na kimwe bikora  kandi aribyo bihora byigisha uburenganzira bwa muntu, ibyatubayeho byaba no ku  wundi uwariwe wese,  rero ntitwakirengagiza inshingano zacu mu kugaragaza ko imvugo ntibizongere ukundi ko idakwiye kuba imvugo iri aho gusa.”

Perezida Kagame  yagaragaje  uruhare rwa Move Afrika  nka kimwe mu bikorwa bigamije gukora ubukangurambaga mu gushyigikira  igamba zijyanye no kurwanya ubukene  bukabije,ndetse no kubaka ingamba zitajegejega mu rwego rw’ubuzima .

Ati “ Move Afrika  ni ingenzi ku  bw’impamvu ebyiri ; iya mbere nuko  irimo kubaka abanyamwuga  bitezweho kuzafasha mu ruganda ndangamuco muri Afurika binyuze mu bitaramo cyane ko urwo ruganda rubarirwarwamo ubutunzi bubarirwa mu mamiliyoni ,kandi bigira umusaruro  mwiza ku bukungu bw’umugabane wa Afrika.”

“Icya kabiri   ni uguteza imbere imibereho myiza  cyane ko move Afrika yo muri 2023 yari  igamije kubaka  rwego rw’ubuzima  mu buryo buhamye  hibandwa ku bajyanama bubuzima  cyane ko mu Rwanda  tubaha agaciro gakomeye.”

Iyi nama ya Global Citizen igamije kurebera hamwe ingamba za kwifashishwa mu kurwanya ubukene bukabije, ni inama Perezida Kagame yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yashimangiye ko ubumwe n’ubudaheranwa  byabaye inkingi y’iterambere mu Rwanda

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 03/05/2024 03/05/2024
Igitekerezo 1
  • Mike Chandter says:
    03/05/2024 at 15:30

    Hi there,

    My name is Mike from Monkey Digital,

    Allow me to present to you a lifetime revenue opportunity of 35%
    That’s right, you can earn 35% of every order made by your affiliate for life.

    Simply register with us, generate your affiliate links, and incorporate them on your website, and you are done. It takes only 5 minutes to set up everything, and the payouts are sent each month.

    Click here to enroll with us today:
    https://www.monkeydigital.org/affiliate-dashboard/

    Think about it,
    Every website owner requires the use of search engine optimization (SEO) for their website. This endeavor holds significant potential for both parties involved.

    Thanks and regards
    Mike Chandter

    Monkey Digital

    Reply

Leave a Reply to Mike Chandter Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?